Iby’urukundo rwa Teta na Weasel bikomeje gufata intera


Ejo hashize kuwa  Gatandatu tariki ya mbere Kamena 2019, nibwo Teta Sandra yashyize ifoto ya Weasel ku rukuta rwe rwa Instagram arangije ashyiraho udutima tubiri mu rwego rwo kugaragaza ko yamwihebeye, Weasel na we ntiyatinzamo yahise amusubiza nawe akoresheje imitima bose baca amarenga y’urukundo.

Teta Sandra ukomejeho kuvugwaho kuba mu rukundo na Weasel bari kumwe n’umuvandimwe wa Weasel

Teta Sandra akoze ibi, nyuma yaho muri Werurwe ubwo Weasel yazaga mu Rwanda mu gitaramo, yanditse ko afitiye icyizere uyu musore, aho yagize ati “ maze amwita “Abanya-Kigali banjye mwiteguye umuntu wanjye [ashyiraho utumenyetso tw’imitima]. Mu rugo bagiye kugufata neza, nizeye abantu banjye ijana ku ijana, genda ubiyereke nka Good Life.”

Mu ntangiriro z’uyu mwaka  nibwo umubano wihariye wa Teta Sandra na Weasel watangiye kugaragara, akenshi bagasohokana ndetse Teta aherutse no kwitabira isabukuru y’amavuko ya Jose Chameleon uvukana n’uyu muhanzi.

Ku wa 18 Gashyantare 2019, ibinyamakuru bitandukanye muri Uganda byashyize hanze inkuru bivuga ko Teta Sandra yaba ari hafi kwibaruka umwana wa Weasel ko akuriwe gusa Teta Sandra we yabyamaganiye kure avuga ko ari ibinyoma byambaye ubusa.

Nubwo ibinyamakuru byo muri Uganda binyuranye bivuga ibi, Kugeza ubu Weasel nta kintu aravuga ku mubano wihariye uvugwa hagati ye na Teta, ndetse n’iby’inda bivugwa ko amutwitiye.

Umwaka ushize wa 2018 muri Gicurasi nibwo Teta Sandra  yerekeje muri Uganda mu Mujyi wa Kampala ndetse akunze kuhategura ibitaramo bitandukanye mu tubari dukomeye twaho, aho amaze kumenyerwa ahitwa Hideout akabari gakundwa cyane n’abanyarwanda .

 

 

IHIRWE Chriss


IZINDI NKURU

Leave a Comment

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.