Uwahatanaga na Tshisekedi mu matora aramushinja gusesagura


Fayulu Martin wiyamamaje mu matora aherutse kuba muri  Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo. agatsindwa akaba umwe mu bayobozi b’ihuriro ry’amashyaka ryiswe Lamuka, yatangaje ko ingengo y’imari yakabaye ikoreshwa umwaka wose, perezida Tshisekedi amaze kuyikoresha mu minsi ijana gusa, akaba yashimangiye ko atiyumvisha uburyo igihugu kimara amezi atatu kitagira Minisitiri w’Intebe na Guverinoma, nkuko Radiookapi yabitangaje.

Martin Fayulu arashinja Tshisekedi imicungire mibi

Ubwo yari mu nama i Kinshasa kuri iki Cyumweru yagize ati “Nagarutse, ubu tugiye gusaba umuvandimwe Etienne Tshisekedi kwegura. Hashize iminsi 94 nta Minisitiri w’Intebe , ibyo bisobanuye ko ntacyo dufite hano muri Repubulika Demokarasi ya Congo.”

Fayulu yabwiye abaturage ko bafite imbaraga nyinshi zo gukuraho ubutegetsi nkuko byagenze muri Algeria na Sudan. Ati “Abaturage nimwe ngabo zikomeye cyane muri iyi si. Muri Sudan na Algeria abaturage nibo birukanye abayobozi. Niko tugomba kubigenza hano kuri Kabila na Tshisekedi.”

Fayulu yaboneyeho umwanya wo gutangaza ko abanyapolitiki barimo Moїse Katumbi, Jean Pierre Bemba na Mbusa Nyamwisi bagiye kuva mu buhungiro. Abo bagabo n’abandi bagize amashyaka atavuga rumwe na Leta baherutse kwiyemeza gukomeza ihuriro Lamuka rikaba umutwe wa politiki uzajya uyoborwa n’umwe muri bo buri mezi atatu.

 

TUYISHIME Eric


IZINDI NKURU

Leave a Comment

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.