Nyuma yo guhera mu kirombe, icyizere k’ubuzima bwabo ni gike


Ku itariki ya 17 Mata uyu mwaka wa 2019 nibwo abagabo babiri baburiwe irengero nyuma yo kugwirwa n’ikirombe cya Kibyimba giherereye mu Murenge wa Kabacuzi mu Karere ka Muhanga, ubwo bari bagiye gucukuramo amabuye y’agaciro mu buryo butemewe kuko  cyakomanyirijwe kuva mu mwaka 1996 kubera impamvu z’umutekano.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kabacuzi, Rwigemera Pilote, yabwiye itangazamakuru ko amakuru y’ibura ry’abo bagabo yayamenye ku wa 17 Mata 2019 ahagana saa tanu z’ijoro, ubwo umugore w’umwe muri bariya bagabo yagiye ku kabari umugabo we yakundaga kunyweramo kumushaka, avuga ko yamubuze, nyuma yo kuzinduka ajya gucukura amabuye mu kirombe kiri hafi aho, akaba yamutegereje akamubura.

Uriya muyobozi yatangaje ko biyambaje inzego z’ubutabazi, ko ariko bataragera kuri abo bagabo kuko n’inzira ijya mu kirombe imbere yatengutse.

Ati “Ikibazo twakimenyesheje inzego zitandukanye hari n’imashini nini yazanywe, umutekinisiye yarahageze atubwira ko itakwinjiramo kuko ishobora kurigita nayo ikaburirwa irengero kuko igitaka cyoroshye cyane kandi ni nko muri metero 60 z’ubujyakuzimu.”

Kugeza ubu ibikorwa by’ubutabazi byabaye bihagaze ndetse hari icyizere gike ko abo bagabo baba bakiri bazima.

 

TUYISHIME Eric


IZINDI NKURU

Leave a Comment

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.