Zari Hassan mu myiteguro yo kurushinga


Zari Hassan “the Boss Lady”, Umunyamidelikazi ukomoka muri Uganda,   nyuma y’umwaka urenga atandukanye n’umuhanzi Diamond Platnumz yatangaje ko agiye gushyingirwa bwa kabiri nyuma y’isezerano ryo kubana yagiranye na Nyakwigendera Ivan Ssemwanga umugabo we wa mbere wari mu baherwe bakomeye muri Uganda.

Zari yemeza ko ari mu rukundo n’uyu musore ndetse bagiye kurushinga

Uyu mugore w’imyaka 38, yatandukanye na nyakwigendera  Ivan Ssemwanga  bamaze kubyarana abana 3 ahita yisangira Diamond Platnumz muri Tanzania na we baherutse gutandukana bamaze kubyarana abana babiri.

Ubwo Zari yatandukanaga na Diamond, yakunze kumvikana atangaza ko aribwo yarushijeho kubaho neza kandi mu mahoro. Ko muri we yumva atagikeneye gusubira mu rukundo ahubwo ko icyo ashyize imbere ya byose ari ugushakisha amafaranga.

Nyuma y’ibi byose yagezaho yerekana umukunzi we mushya yita King Bae ariko ababikurikiranira hafi bavuga ko yitwa Danny Kals. Zari avuga ko umugabo we mushya ari umukire akaba atunze imodoka n’inzu nyinshi nubwo hari abaherutse gukeka ko abikodesha akabyitirira uwo musore bigaragara ko yubatse umubiri.

Mu mashusho yashyize kuri Instagram yavuze ko ubukwe bwe buzabera mu muhezo, akazatangaza amakuru arambuye y’uko bwagenze nyuma. Ati “Ubukwe bwanjye buzabera mu muhezo. Nzarekura amakuru yimbitse bwararangiye, umuryango wanjye n’inshuti nibo natumiye gusa.”

Zari ubu aba muri Afurika y’ Epfo  aho akora ubushabitsi akanakurikirana ubucuruzi bw’uwahoze ari umugabo we  Ssemwanga.

 

 

IHIRWE Chriss


IZINDI NKURU

Leave a Comment

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.