Nyuma y’imyaka 25, tariki 10 Mata 1994 ntiyibagiranye


Tariki ya 10 Mata ni itariki ifite icyo ivuze cyane ku bacitse ku icumu  ndetse no ku banyarwanda muri rusange, kuko ubwicanyi bwongerewe ingufu ndetse no mu bice byinshi abatutsi bicwa ari benshi, uyu munsi nk’uyu mu mwaka 1994 abatutsi barenga 7564 biciwe kuri Kiliziya Gatolika i Gahanga muri Komini Kanombe, abarenga 2522 bicirwa i Karembure, muri Gahanga ni nabwo abasirikare barindaga uwahoze ari Perezida Habyarimana Juvenal barashe ibisasu bikomeye ku Bitaro byitiriwe Umwami Faisal, bica abarwayi 29, abandi bagera kuri 70 barakomereka.

Nk’uko CNLG ibitangaza, ibitero by’abicanyi byabaga biyobowe n’uwungirije Burugumestri muri Komini Kanombe n’abapolisi ba Komini, hiyongereyeho uwari konseye wa Gahanga akaba yarahoze mu gisirikare ndetse n’abandi bantu bavuye mu gisirikare aribo Zirarushya, Kimonyo François, hiyongeraho abasirikare bari barinze ikiraro cya Kanzenze n’abari ku musozi wa Rebero barindaga RADAR bose bahurira i Gahanga.

Itariki nk’iyi mu 1994 abatutsi bari bahungiye ku biro bya Komini Gashora no mu kigo cya ISAR Karama (ubu ni mu Murenge wa Riririma), barishwe bose,

Kuri Kiliziya Gatulika ya Ruhuha no mu nkengero zayo muri Komini Ngenda, muri Bugesera; kuri iyi tariki hiciwe abatutsi bagera ku10,000. Impuzamugambi zifatanyije n’Interahamwe zishe abatutsi bagera ku 10,000 bari bahungiye kuri Komini Gashora no ku kiyaga cya Rumira na Kidogo muri Bugesera.

Mu mujyi wa Kigali kandi abatutsi bari bahungiye ku Bigega bya Gatsata, barishwe. Imibiri iri kumwe n’inkomere igera ku 10,000 yatoraguwe mu mihanda ya Kigali maze ijyanwa mu bitaro binyuranye.

Itariki nk’iyi Interahamwe zo muri Komini Ngororero na Giciye ku Gisenyi,  zishe abatutsi barenga 14 500 bari bahungiye ku Ngoro ya Muvoma (MRND Palace). Harokotse abantu babiri gusa.

Itariki nk’iyi mu 1994 nibwo abarwayi bagera ku 100 biciwe mu bitaro bya Kigali (CHUK) bishwe n’abasirikare ba leta. Ni nako kandi abatutsi benshi b’i Kangazi muri Nkanka (Cyangugu) baroshywe mu Kiyaga cya Kivu.

Ni cyo gihe Ambasade ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu Rwanda, yafunze imiryango yayo maze Ambasaderi Rawson hamwe n’abandi banyamerika 250 barahungishwa.

Ni nawo munsi Umutwe w’ingabo za FPR Inkotanyi wari uturutse Byumba wageze muri CND uje gufasha ingabo zari zihari gukomeza kurokora abicwaga.

Icyo gihe kandi Kuva 10-15 Mata 1994,  Abatutsi bajyanwaga kwicwa n’abasirikare muri Camp GP ku Kimihurura. Abari bahungiye ku Bitaro bya Kiziguro (ubu ni mu karere ka Gatsibo), nabo nibwo bishwe. Ikindi kandi abatutsi bari bahungiye ku ishuri ribanza rya Gikumba muri Bumbogo, barishwe.

 

@umuringanews.com


IZINDI NKURU

Leave a Comment

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.