U Rwanda rufatwa nk’ intangarugero mu kwishakamo ibisubizo


Mu nama yari imaze iminsi ibiri ibera mu Rwanda, abagize Sosiyete Sivile zo mu Bihugu bitandukanye bya afurika zikora mu rwego rw’ubuzima mu bihugu nk’u Rwanda, Kenya, Zimbabwe na Afurika y’Epfo, bagaragaje ko u Rwanda rukataje mu kwishakamo ibisubizo, akaba ari muri urwo rwego rwateye imbere mu buzima.

U Rwanda ni igihugu gifatwa nk’ikitegererezo mu kwishakamo ibisubizo no guteza imbere urwego rw’ubuzima, ibi bikaba byashimangiwe na Linda Mafu, Umuyobozi ushinzwe ubuvugizi bw’imitwe ya politike n’imiryango itari iya Leta muri Global Fund.

Ati “U Rwanda rwateye intambwe ishimishije mu bijyanye no guteza imbere urwego rw’ubuzima, haba mu bijyanye no kubonera imiti abafite ubwandu bwa virusi itera SIDA, kurwanya indwara z’ibyorezo n’ibindi. Ikindi kandi bishatsemo ibisubizo serivisi z’ubuzima zegerejwe abaturage. Ibindi bihugu byo kuri uyu mugabane bikwiye gufatira urugero ku Rwanda.”

Minisitiri w’Ubuzima, Dr Diane Gashumba, yavuze ko u Rwanda rwakoze byinshi kugira ngo buri muturage abone serivisi z’ubuzima. Ati “Kugira ubwisungane mu kwivuza ni itegeko. Abaturage 16% batishoboye Leta ibishyurira serivisi zose z’ubuzima kandi muri buri Murenge hari Ikigo Nderabuzima, ikindi gikomeye ni abajyanama b’ubuzima bafasha abanyarwanda kwivuza indwara nka malariya, impiswi, umusonga ndetse n’uburyo bwo kuboneza urubyaro.”

Twabibutsa ko mu masezerano ibihugu bya Afurika byashyizeho umukono, harimo ko Leta z’ibihugu zigomba gutanga 15% by’ingengo y’imari mu rwego rw’ubuzima, u Rwanda rukabarwarubahirije aya masezerano ndetse ruranza kuko ingengo y’imari yose ishyirwa mu rwego rw’ubuzima ari  17%.

 

TETA Sandra


IZINDI NKURU

Leave a Comment

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.