Mu gihe hakenewe itangazamakuru ry’icyerekezo, abo bireba bagaragaza inzitizi


Mu kiganiro Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Inama Nkuru y’Itangazamakuru Peacemaker Mbungiramihigo  yagiranye na bamwe mu bakuru b’ibitangazamakuru byigenga bikorera mu Rwanda bari mu mahugurwa kuwa 21 Mutarama 2019  mu Karere ka Musanze, yabatangarije ko mu mwaka wa 2019 mu Rwanda hakenewe itangazamakuru rifite icyerekezo ndetse rijyendana n’iterambere ry’isi, baharanira kugira ireme mubyo batangaza ndetse bigahuza n’ibyifuzo by’abakunzi b’ibitangazamakuru byabo hamwe no guharanira gukora bunguka, ariko nubwo yatangaje ibi abayobozi b’ibitangazamakuru banyuranye batangarije umuringanews.com imbongamizi zikomeye bahura nazo zibabuza kuba ab’icyerekezo.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Inama Nkuru y’Itangazamakuru

Abayobozi b’ibinyamakuru banyuranye bagiye batangaza ko imbogamizi zikomeye bahura nazo harimo ubwisanzure buke ku binyamakuru byigenga ndetse n’itoneshwa rya bimwe mu binyamakuru akaba aribyo bihabwa amakuru ku buryo bworoshye ndetse akaba ari nabyo byiharira amasoko, bityo bigatuma bahora hasi aho gutera imbere no kugera ku cyerekezo.

Umuyobozi w’ikinyamakuru The Source Post, Ntakirutimana Deus ati“ Rimwe usaba umuntu isoko akakubwira ko hari urutonde rw’ibigo by’itangazamakuru yahawe ngo bajye bakorana. Ibi bintu leta ikwiye kubisuzumana ubushishozi, igafasha ikagenzura ababikora, bigakosorwa kuko kugira ibinyamakuru byinshi byandika amakuru ibitandukanye ari umugisha kuri yo,  kuko bifasha mu guhugura no kwigisha abaturage.”

Abari bahagarariye ibitangazamakuru binyuranye bitabiriye amahugurwa bemeza ko bagifite imbogamizi mu mirimo yabo

 

Abakuriye ibitangazamakuru binyuranye bari bitabiriye amahugurwa

Umwanditsi mukuru wa Radio Salus Muhirwa Terence we yagize ati“ Hari byinshi byiza byagezweho itangazamakuru ryabasha kubakiraho ubushobozi ariko haracyari imbogamizi zikomeye ahanini zishingiye ku mikoro. Ushaka kunguka arashora, kandi ubushobozi ni buke cyane ku bahisemo iyi business y’itangazamakuru. Ibi bigira ingaruka zo gukora udafite abakozi bahagije kandi bashoboye, bityo n’umusaruro abakiriya bakeneye( product) ukaba muke cyane. Byakwiyongera no ku bajya muri iyi domaine nk’ubuhungiro batabifitiye ubumenyi bikaba ibindi bindi.”

Nubwo abayobozi banyuranye berekanye ibibabangamira kugirango babashe kugira ibitangazamakuru bifite intego, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Inama Nkuru y’Itangazamakuru yabagiriye inama yo gukorera hamwe bakirinda kuba ba nyamwigendaho, bakagira intego biha ibafasha gutera imbere ndetse bakanahanga udushya tubafasha kunganira ibitangazamakuru byabo ariko ibi byose bigaherekezwa no kugira ubumenyi bw’ibanze mu micungire y’ibitangazamakuru byabo.

 

NIKUZE NKUSI Diane

 


IZINDI NKURU

Leave a Comment

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.