Basabwe imbaraga mu kurwanya ihohoterwa rikorerwa abana nk’uko bashakisha amaturo


Umuyobozi Mukuru w’ikigo gishinzwe Igororamuco (NRS), Bosenibamwe Aimé, yasabye amadini n’amatorero agize ihuriro ry’Abaprotestanti mu Rwanda, CPR, gushyira imbaraga mu kurandura ihohoterwa rikorerwa abana, nk’izo bashyira mu kwaka abakristo icya cumi n’amaturo.

Abanyamadini banyuranye bari bitabiriye iyi nama nyunguranabitekerezo hamwe na Bosenibamwe Aimee

Ubufatanye mu guhangana n’iki kibazo ngo nibwo bwatuma igihugu kibasha kurandura ihohoterwa rikorerwa abana, nk’inzira irambye yo guca ubuzererezi.

Bosenibamwe yabivuze kuri uyu wa Gatanu tariki 18 Mutarama 2018, yitabiriye inama nyunguranabitekerezo ku kibazo cy’ihohoterwa, yateguwe na CPR. Iyo nama yamurikiwemo raporo ku ikusanyamakuru ryakorewe mu madini n’amatorero 20 bigize uyu iri huriro.

Intumwa zakoze iri kusanyamakuru zabwiye abari bateraniye aho ko basanze mu madini n’amatorero habamo ihohoterwa ry’uburyo butandukanye, nk’uko babikuye mu buhamya n’ibimenyetso bagiye bakura mu bayoboke b’ayo madini n’amatorero.

Bati “Mu turere twanyuzemo twagiye dusanga hari abantu bahohoterwa n’abakozi b’Imana (Aba Pasiteri) bitwaje ngo barabasengera ndetse twagiye dusanga hari abahohoterwa bitewe n’ibibazo biturutse ku bukungu. Ihohoterwa ku mubiri, ihohoterwa rishingiye ku gitsina kandi twafashe umwanya uhagije tuganira n’abagezweho n’ibi bibazo tunafata ingamba nka CPR zo gushyiraho uburyo buhamye bwo kubirwanya hamwe no gukorera ubuvugizi abagezweho n’iki kibazo.”

Bosenibamwe yavuze ko abantu bose bahagurukiye kurwanya ihohoterwa cyane cyane irikorerwa abana, bagatozwa kuba mu miryango yabo, abageze igihe bakajyanwa mw’ishuri, hagakumirwa amakimbirane mu miryango, ntabwo ikibazo cy’ubuzererezi cyagaragara.

Ati “Mu Rwanda ubukristo buri hejuru cyane kuko 98 ku ijana ni abakristo, bityo rero abayobozi b’amadini n’amatorero baramutse bashyize imbaraga mu kurwanya ihohoterwa nk’uko bazishyira mu kwaka ibya cumi n’amaturo, ndababwiza ukuri ko ikibazo cy’ubuzererezi cyacika burundu maze umubare w’abana bazerera ukagabanuka kuko dufite byibuze abana basaga ibihumbi 4813 bamaze kubuvanwamo.”

Abantu batandukanye bari bitabiriye inama

Impuguke muri ADRA Rwanda, Nkundimfura Rosette, yasabye abanyamadini ko bakwiriye gusobasanurira abayoboke babo icyo ihohoterwa ari cyo, kuko rimwe na rimwe hari igihe umuntu ahohoterwa ntanabimenye.

Ati “Ubundi habaho ubwoko bwinshi bw’ihohoterwa kandi bwose abantu baba bagomba kubumenya harimo nk’ubusambanyi, gufata ku ngufu uwo mwashakanye, guhohotera abana ubabuza ibyo uburenganzira bwabo bwabemereraga n’ubundi bwoko bwinshi bw’ihohoterwa.”

“Ibi rero nibyo twese yaba abanyamadini, leta, imiryango ifite aho ihuriye n’iki kibazo, dukwiriye guhaguruka tugatahiriza umugozi umwe tukarandura ibi bibazo burundu.”

Umunyamabanga Mukuru wa CPR, Rev. Dr Rugambage Samuel, yabwiye abitabiriye iyi nama nyunguranabitekerezo ko bafashe ingamba zo guhagurikira ihohoterwa iryo ariryo ryose, agaruka ku kuvugako ihohoterwa rigira ingaruka ku warikorewe ndetse n’uwarikoze.

Ati “Bibiliya itwereka ukuntu umwami Dawidi yahohoteye umugore wa Uriya maze bikaza gutuma anicisha umugabo we, yewe Dawidi nawe yagize ingaruka kuko nubwo Imana yamubabariye ariko yagezweho n’ibihano bikomeye by’Imana bikurikirana n’abamukomokaho. Birumvikana ko ihohorerwa rigira ingaruka mbi mu buryo bwose.”

 

 

TUYISHIME  Eric


IZINDI NKURU

Leave a Comment

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.