U Rwanda rugiye kwifashisha Drones mu kurwanya malaliya


Guverinoma y’u Rwanda igiye gutangira kwifashisha indege nto zitagira abapilote (Drones) mu bikorwa byo gutera imiti (Larvicide) yica imibu itera Malaria n’amagi yayo mu bishanga, mu bidendezi by’amazi n’ahandi ishobora kwihisha.

Drone zigiye kwifashshwa mu kurwanya malaliya

Ubusanzwe Drones zimenyerewe mu bikorwa bya gisirikare, gufata amafoto n’ibindi bifitanye isano nayo ariko u Rwanda rumaze igihe ruzikoresha mu buvuzi nko kugeza amaraso ku bitaro.

Gutera imiti yica imibu hifashishijwe Drones, Guverinoma izabikora ku bufatanye na Sosiyete Nyarwanda ikoresha ikoranabuhanga rya Drones yitwa Charis Unmanned Aerial Solutions.

Drones zizifashishwa mu gutera imiti yica imibu itera Malaria, zifite ubushobozi bwo gutwara litilo 10, kuguruka nibura iminota 15 no gutera ku buso bungana na hegitari 40 ku munsi.

Umuyobozi Mukuru wa Charis Unmanned Aerial Solutions, Eric Rutayisire Muziga, yabwiye The NewTimes ko gukoresha Drones mu kwica imibu itera malaria bisanzwe ahandi ariko ‘twizeye ko ari agashya mu Rwanda kuko tugiye kubikora mu buryo budasanzwe’.

Ubu buryo bwo gukoresha Drones mu kwica imibi isanzwe mu ndiri buje bukurikira ibikorwa Leta y’u Rwanda yari yaratangije ariko byakorwaga n’abaturage, inzego z’umutekano bifashisha ibikoresho byuhira uwo muti.

Umuyobozi ushinzwe ishyami ryo kurwanya Malaria mu kigo cy’ubuzima (RBC), Dr. Mbituyumuremyi Aimable, yatangaje ko amasezerano yo kugira ngo iyo sosiyete itangire gutera iyo miti bagiye kurangiza kuyategura.

Ati “Turi kumvikana ku buryo iri koranabuhanga ryadufasha mu guhangana na malaria kuko ibindi bihugu bisanzwe bikoresha irisa naryo mu guhangana n’imibu itera malaria.”

Dr. Mbituyumuremyi yavuze ko iri koranabuhanga rizafasha kugera ku mibu n’amagi yayo, itagerwagaho n’imiti mu gihe hakoreshejwe ibikoresho biwuhira nko mu bishanga bihingwamo umuceri n’ahandi kandi ikicwa itaragera mu batura.

Gutera imiti hifashishijwe Drones bizakorwa hose ariko bihereye mu Turere malaria ikaramo nk’utw’Intara y’Amajyepfo n’iy’Iburasirazuba.

Dr. Mbituyumuremyi ati “Turashaka gutangiriza iri koranabuhanga mu turere duke ariko intego muri rusange ni uko tugera mu turere Twose tukuhira imiti twifashishije Drones nk’ikoranabuhanga rishya.”

Yavuze ko bacyumvikana ku bijyanye n’ingano y’amafaranga bizatwara, nibirangira bazahita batangira bikazajya bikorwa kabiri mu kwezi.

Leta y’u Rwanda isanzwe itera imiti yica imibu itera malaria mu ngo rimwe mu mwaka ariko umubare w’abarwara malaria wariyongereye mu myaka itanu ishize.

Minisiteri y’Ubuzima igaragaza ko guhera mu mpera za 2012, abaturarwanda bagera kuri 90% bari bafite ibyago byo kurwama malaria.

Abarwaye malaria yoroheje bavuye kuri miliyoni imwe mu 2012 bagera kuri miliyoni 4,5 mu 2016 mu gihe abarwaye malaria y’igikatu bavuye 9,000 bagera kuri 17, muri icyo gihe gusa mu gihembwe cya mbere cya 2018 baragabanutse bagera munsi ya miliyoni enye.

Minisante igaragaza ko abarwaye malaria y’igikatu bavuye ku bihumbi 17 mu 2016 bakagera ku bihumbi birindwi mu 2018 naho abo yishe bavuye kuri 700 mu 2016 bagera kuri 300 mu 2018.

Iri gabanuka ngo ryatewe n’impamvu zitandukanye zirimo ubukangurambaga mu miryango, gutera imiti yica imibu mu ngo z’Uturere malaria ikaramo, gukwirakwiza inzitiramibu, cyane cyane ku bagore batwite n’abafite abana bari munsi y’umwaka.

Hari kandi no kongerera ubushobozi abajyanama b’ubuzima bwo gusuzuma, kuvura no gutanga imiti ya malaria, aho umuturage ashobora kuvurwa bitamusabye kujya kwa muganga.

 

@umuringanews.com


IZINDI NKURU

Leave a Comment

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.