Nyuma yo gutangaza ugiye kuyobora Congo Kinshasa, u Bufaransa bwagaragaje impungenge


Komisiyo y’amatora yo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo mu ijoro rishyira kuri uyu wa Kane, nibwo yatangaje ibyavuye mu matora ya Perezida yabaye tariki 30 Ukuboza umwaka ushize wa 2018, byari bitegerejwe na benshi, umukandida utavuga rumwe n’ubutegetsi bwahozeho bwa Joseph Kabila, Félix Antoine Tshisekedi niwe wegukanye intsinzi.

Felix Antoine Tshisekedi niwe waje imbere mu bahataniraga kuyobora Congo Kinshasa

Muri 97 % y’amajwi amaze kubarurwa, Tshisekedi ni we waje imbere n’amajwi 38.57 %, akurikirwa na Martin Fayulu wagize amajwi 34.83 %, naho Emmanuel Ramazani Shadary yaje ku mwanya wa gatatu n’amajwi 23.84 % .

RFI yatangaje ko Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’u Bufaransa, Jean-Yves Le Drian yagaragaje impungenge ku byatangajwe mu matora ya RDC. Le Drian yavuze ko bihabanye n’ibyo bari bagiye babona hirya no hino, gusa asaba umutuzo mu gihe bagitegereje uko bigenda.

Ati “Bisa n’aho ibyatangajwe byo gutsinda kwa Tshisekedi bitajyanye n’ibyo twagiye tubona kuko abasenyeri bakoze igenzura batangaza ibihabanye na biriya. Nkeka ko dukwiye gukomeza gutuza tukirinda imvururu tugategereza umucyo ku byavuye mu matora .”

Yakomeje agira ati “U Bufaransa bugomba kugira icyo buvuga kuko ni kimwe mu bihugu bigize akanama k’umutekano ka Loni. Mu cyumweru gishize twahamagaye ako kanama kugira ngo gakurikirane ko ibitangazwa biba ibihuye n’ukuri.”

Mu Cyumweru gishize, Inama nkuru y’Abepiskopi Gatolika muri RDC (Cenco) yari yatangaje ko izi uwatsinze amatora, isaba Komisiyo y’amatora kutazatangaza ibihabanye n’ibyo abaturage batoye.

Cenco ivuga ko yohereje indorerezi zayo mu biro by’itora bigera ku bihumbi 50, mu biro by’itora 70 000 byari mu gihugu hose.

Radiyo Mpuzamahanga y’Abafaransa (RFI) yatangaje ko bamwe mu badipolomate babashije kubona raporo ya Cenco, bemeza ko Martin Fayulu ari we watsinze amatora.

Fayulu yabwiye RFI ko ibyo Komisiyo y’amatora yatangaje ari agahomamunwa akandi bihabanye n’ibyo abaturage batoye.

Yagize ati “Ni agahomamunwa. Abantu bakunze kujya babeshya abaturage none barashaka gukomeza kubabeshya. Barabizi ko Tshisekedi atatsinze, ntashobora gutsinda. Intsinzi ni iy’abaturage niba twubaha abaturage, tugomba kuyibaha. Nibo bahisemo.”

Fayulu yavuze ko amajwi agomba kubarwa bundi bushya, agatangazwa ibiro by’itora ku bindi.

Ati “Mu 2006, bibye intsinzi ya Jean Pierre Bemba, mu 2011 bibye intsinzi ya Etienne Tshisekedi, uyu munsi ntabwo bashobora kongera kwiba instinzi y’abaturage.”

Fayulu yavuze ko habayeho ubwumvikane hagati y’abambari ba Perezida Joseph Kabila ndetse n’aba Tshisekedi bagapanga uko biba amajwi.

Uwari ukuriye ibikorwa byo kwiyamamaza bya Tshisekedi, Vital Kamerhe yemereye RFI ko bahuye koko ariko ngo baganairaga ku buryo bwo kubungabunga umutekano muri ibi bihe by’amatora.

Yavuze ko iyo haza kubaho kuganira kwiba amajwi, impuzamashyaka ya Tshisekedi yakabaye yanatsinze mu matora y’Abadepite n’ayo ku rwego rw’Intara.

Ni ubwa mbere muri RDC hagiye kuba ihererekanya ry’ubutegetsi rikozwe mu mahoro kuva icyo gihugu cyabona ubwigenge mu 1960.

Abatishimiye ibyavuye mu matora bahabwa iminsi icumi yo kujuririra urukiko rurinda Itegeko Nshinga.

 

NIYONZIMA Theogene


IZINDI NKURU

Leave a Comment

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.