Guhindura itariki y’amatora muri Congo Kinshasa byafashwe ukundi


Ejo hashize kuwa Kane nibwo Perezida wa Komisiyo y’Amatora, Corneille Naanga, yatangaje ko amatora atakibaye tariki 23 Ukuboza ko ahubwo yimuriwe tariki 30 Ukuboza kubera ikibazo cy’ibikoresho byahiye bitarabona ibibisimbura. Ibi bikaba bibaye ku nshuro ya gatatu kuko amatora yimuwe uhereye mu mpera z’umwaka wa 2016.
Umukandida ku mwanya wa Perezida, Samy Badibanga, wigeze no kuba Minisitiri w’Intebe yavuze ko gusubika amatora abura iminsi itatu byatesheje agaciro Komisiyo y’Amatora. Ati “Ndi kwibaza niba umuntu yakomeza kuyita Komisiyo y’Amatora yigenga, ikwiriye kwitwa ‘Komisiyo y’Amatora ikoreshwa’. Nasaga n’ugiye kwizera iriya Komisiyo ariko ibi byo twagombaga kubiganiraho mbere yo gufata umwanzuro.”

Perezida wa komisiyo y’amatora muri RDC Nanga Corneille yatangaje impamvu y’isubikwa ry’amatora

Umwe mu bagize umuryango uhirimbanira uburenganzira bwa muntu bahagarariwe na Stéphie Mukinzi, yibajije uburyo gutegura amatora mu myaka ibiri byananiranye, bikazashoboka mu cyumweru kimwe. Ati “Ibi birarambiranye. Niba mu myaka ibiri Kabila yarananiwe kudutegurira amatora, muremera ko bizashoboka mu cyumweru kimwe? Ni igitutsi ku baturage bacu, tugomba kubyitondera. Niyo mpamvu dusaba abaturage kutemera ko amatora yimurwa.”

Komisiyo y’Amatora yatangaje ko hari impapuro z’amatora zigera kuri miliyoni enye zizagera mu gihugu kuri uyu wa Gatandatu.

NIYONZIMA Theogene


IZINDI NKURU

Leave a Comment

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.