Polisi y’u Rwanda yasuye abakomerekeye mu mpanuka


Polisi y’ u Rwanda ikorera mu Ntara y’Amajyepfo yasuye inashyikiriza ingemu abarwayi bakomerekeye mu mpanuka zo mu muhanda barwariye mu bitaro bya Kabgayi mu Karere ka Muhanga. Buri murwayi yahawe amafaranga ibihumbi mirongo irindwi na bibiri (72,000Frw) nk’ingemu Polisi yamugeneye kubera impanuka kuko imiti gusa itatunga umurwayi, kandi ngo abakoze impanuka bakenera ibintu byinshi byo kubitaho. Abarwayi bavuze ko iki gikorwa polisi yakoze cyabatunguye.

ACP Kajeguhakwa asura abagize ibikomere bikomoka ku mpanuka

Polisi igaragaza ko yabikoze mu rwego rw’ibikorwa byayo byahariwe umutekano wo mu muhanda, kugira ngo igeze ku barwayi bakomerekeye mu mpanuka, ubutumwa bwo kubihanganisha no kubashishikariza gukoresha neza umuhanda igihe bazaba basubiye mu miryango yabo.

Umuyobozi wa Polisi mu Majyepfo ACP Kajeguhakwa Jean Claude

ACP Kajeguhakwa Jean Claude, Umuyobozi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo yavuze ko impanuka mu muhanda zikunze kwibasira abakoresha amaguru kubera kutamenya amategeko y’umuhanda, uburangare no kudasoma ibyapa byo ku mihanda. Yakomeje avuga ko abatwara ibinyabiziga bakora impanuka kubera umuvuduko no kutoroherana mu mihanda mu gihe cy’ibisikana ry’ibinyabiziga.

Polisi y’ u Rwanda yahisemo kujya isura abakoze impanuka kugira ngo ibahumurize kandi ibashishikarize kurwanya amakosa yatuma abakoresha umuhanda bahura n’impanuka. Agira ati “Twahisemo kwegera abakoresha umuhanda ariko twanasanze nka Polisi y’igihugu kwegera n’abarwayi bo mu bitaro ngo turebe uko barwaye, uko babaye kandi tukanabazanira ifunguro kugira ngo barifatanye n’imiti bahabwa na muganga kuko imiti ntifasha yonyine”.

Uhagarariye umuyobozi w’ibitaro bya Kabgayi yagaragaje ko kuba Polisi isura abagizweho ingaruka n’impanuka zo mu muhanda bizatuma ibyo batakazaga ku barwayi kubera impanuka bikoreshwa ibindi kandi uko zigabanuka abaturage barusheho kwiteza imbere.

Niyitegeka Anastasie wavunitse amaguru kubera impanuka y’imodoka ebyiri zagonganye avuga ko byatewe n’uko abashoferi bombi batabashije kumvikana ku ibisikana ry’ibinyabizi bari batwaye. Yagize ati “Birakwiye ko rwose abatwaye ibinyabiziga bumva ko batwaye abantu, bakitonda kugira ngo babageze aho bagiye amahoro. Maze ibyumweru bibiri mu bitaro”.

Niyitegeka yakomeje ashimira polisi ati “Polisi ni iyo gushimirwa kuko na twe yatwibutse ikanatugemurira, biratuma n’impanuro iduha zitugaragariza ko batuzirikana koko usibye kuturaruza gusa aho tuba twaguye”.

Mu mezi atandatu ashize Polisi mu Ntara y’Amajyepfo ibarura impanuka zo mu muhanda 316, zahitanye abagera kuri 66, naho abasaga 200 barakomereka.

 

TETA Sandra


IZINDI NKURU

Leave a Comment

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.