Gicumbi FC yahagaritse umunyamabanga wayo imushinja kunyereza umutungo


Ubuyobozi bukuru bw’ikipe ya Gicumbi FC bwahagariste Dukuzimana Antoine wari umunyamabanga mukuru wa Gicumbi FC bamuziza amakosa yo kunyereza umutungo w’ikipe mu buryo bukurikirana bunarimo no kuba amafaranga angana n’ibihumbi magana atatu(300,000frs) bahawe na Rayon Sports atarashyize kuri konti y’ikipe.

Dukuzimana Antoine wahagaritswe ku mwanya w’umunyamabanga mukuru wa Gicumbi FC

Mu ibaruwa yashyizweho umukono na Munyakazi Augustin umuyobozi mukuru w’ikipe ya Gicumbi FC, harimo ko hari amafaranga angana na miliyoni imwe y’amafaranga y’u Rwanda (1,000,000 FRW) Gicumbi FC yahawe na Bralirwa mu marushana ya Turbo Cup bityo Dukuzimana Antoine akayashyira ku mufuka we.

Nyuma ikipe ya Rayon Sports yaje gusaba Gicumbi FC ko umukino wa shampiyona bari bafitanye wakwimurwa bityo kuko byari bivuye ku mpamvu za Rayon Sports, iyi kipe iheruka mu matsinda ya Total CAF Confederation Cup 2018 yaje guha Gicumbi FC amafaranga y’u Rwanda angana n’ibihumbi  Magana atatu (300,000 FRW). Aya mafaranga yose ntabwo Dukuzimana Antoine yigeze ayatanga kuri konti y’ikipe ahubwo bavuga ko yayashyize mu mutungo we bwite. Icyo gihe uyu mukino wakinwe kuwa 21 Kamena 2018 mu mwaka w’imikino 2017-2018.

Ibura ry’aya mafaranga angana na miliyoni imwe n’ibihumbi Magana atatu (1,300,000 FRW) nibyo byaviriyemo Dukuzimana Antoine guhagarikwa amezi atatu (3) kugeza igihe azaba yagaruye amafaranga y’ikipe. Gusa ngo mu gihe nta kintu azaba akoze bizamuviramo gufatirwa indi myanzuro.

Kuwa 15 Ukwakira 2018, hateranye inama yahuje ubuyobozi bw’Akarere ka Gicumbi,  inzego z’umutekano n’abagize komite Nyobozi y’ikipe ya Gicumbi FC. Iyi nama yaje kongera gusaba Dukuzimana Antoine ko yakwishyura amafaranga abazwa ariko muri iyi baruwa harimo ko atigeze anatanga igiceri na kimwe.

Mu gihe Gicumbi FC bari mu kibazo cy’amafaranga yanyerejwe na Dukuzimana Antoinewari uyibereye umunyamabanga, bari ku mwanya wa nyuma ku rutonde rw’agateganyo rwa shampiyona y’umwaka w’imikino 2018-2019 aho bafite inota rimwe (1) mu mikino itanu (5) imaze gukinwa.

 

IHIRWE Chriss

 

 


IZINDI NKURU

Leave a Comment

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.