Nyuma yo kwerekana umukunzi mushya, Diamond yagaragaje ifuhe rikabije


Uyu munsi kuwa kane tariki  18 Ukwakira 2018, nibwo Wema Sepetu yakwirakwije  ku mbuga nkoranyambaga  amafoto amugaragaza asomana byimbitse n’umugabo  bari mu rukundo, aho yanatangaje ko uwo basomana ari umugabo we w’ejo hazaza.

Amafoto ya Wema Sepetu ari kumwe n’umukunzi we mushya yazamuye ifuhe rya Diamond

 

Uwo Wema Sepetu yemeza ko ari umugabo we w’ejo hazaza

Aya mafoto amaze gukwirakwizwa ku mbuga nkoranyambaga ya Wema hamwe  n’uyu mukunzi we binavugwa ko afite inkomoko mu gihugu cy’Uburundi , umuhanzi Diamond wigeze no gukundana na Wema yahise ashyira ubutumwa kuri instagram agaragaza ko afite ishyari ryo kuba uyu mukobwa wigeze kumutwara umutima afite umukunzi mushya

Diamond wabigizeho ikibazo akabishyira no ku rubuga rwe nkoranyambanga

Diamond  yahise yandika amagambo aherekejwe n’ifoto ye yumvikanisha ko nawe yaba umugabo mwiza w’uyu mukobwa bigeze gukundana bigakomera. Yagize ati “Umugabo wawe w’ahazaza [ashyiraho udutangaro n’akamenyetso ko kwinginga] Njye se simbikwiye?”

Nyuma y’ibi byose byatangiye kuvugwa ko Diamond  agikunda Wema Sepetu, nubwo batandukanye Wema ashinjwa kutabyara, nawe agashinja Diamond kuba ingumba.

 

TETA Sandra


IZINDI NKURU

Leave a Comment

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.