Abantu 4 bagwiriwe n’ubutaka bwaridutse ubwo basizaga


 

Ikibanza barimo gusiza hafi y’umuturirwa wa Centenary House uherereye mu Mujyi wa Kigali rwagati cyaridutse kigwira abantu 4, gusa inzego z’umutekano zirimo Polisi y’Igihugu zahageze zihutira gushakisha imashini yaza igataburura abagwiriwe n’itaka kuko abakoresha amasuka n’ibitiyo batabishobora.

Aho abakozi bakoraga basiza itaka rikabaridukira

Ibi byabaye mu kanya ahagana saa cyenda n’igice nibwo bivugwa ko iki kibanza cyagwiriye abafundi n’abayede bane. Kugeza ubu ntiharamenyekana icyatumye gitenguka.

Umwe mu bashinzwe imirimo yo kubakisha ahari iki kibanza yabwiye itangazamakuru ko nta ngaruka byagira ku magorofa ya Centenary House kubera ko inkingi z’ayo mazu zubakiye hasi cyane.

Cyakoza ubwo iyi nkuru yakorwaga umuntu umwe wari wagwiriwe n’itaka yakuwemo ari muzima, gusa abandi batatu baracyarimo.

Turakomeza tubakurikiranire iyi nkuru, mu nkuru itaha turababwira uko byifashe

 

Ubwanditsi

 

 


IZINDI NKURU

Leave a Comment

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.