Birangiye Amavubi ananiwe gukura amanota atatu muri Guinea mu mukino wo gushaka itike yo kuzerekeza muri Can 2019


Kuri uyu wa gatanu tariki 12 Ukwakira 2018, nibwo amavubi yari yacakiranye n’ikipe y’igihugu ya Guinea  aho birangiye itsinzwe ibitego 2-0.

Igitego cya mbere cya Guinea cyavuye ku ikosa ryakozwe na myugariro Rwatubyaye arikoreye kabuhariwe Naby Keita maze umusifuzi w’umunyasudani atanga penaliti, igitego cya mbere kiba kigiyemo gitsinzwe na Francois Kamano.

Ikipe y’igihugu ya Guinea

Nyuma y’aho bavuye mu karuhuko ku munota wa 71 w’umukino  nibwo ikipe ya  Guinea  yatsinze igitego cya kabiri gitsinzwe na rutahizamu Ibrahim Cisse.

Ikipe y’amavubi  mu minota y’inyongera yabonye penaliti nyuma y’amakosa yaramaze gukorwa n’umuzamu Keita Ali ategeye Meddie Kagere mu rubuga rw’amahina,  Tuyisenge Jacque arayihusha.

Ikipe y’Amavubi

Amavubi kuri ubu nta nota na rimwe ifite mu mikino 3 imaze gukina yo muri iri tsinda H, umukino utaha Amavubi azakira Guinea kuwa kabiri w’icyumweru gitaha,tariki ya 16 ukwakira saa cyenda n’igice “15:30” kuri stade ya Kigali i Nyamirambo.

 

NIYONZIMA THEOGENE

 

 


IZINDI NKURU

Leave a Comment

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.