Ku rutonde rw’amakipe y’ibihangage muri Afurika Rayon Sports yaje imbere ya APR FC


Ikinyamakuru Mpuzamahanga Euro Top Teams gikora intonde z’amakipe ahagaze neza buri mwaka mu mikino yose, ni cyo cyemeje ko amakipe yo mu Rwanda akomeje kuzamuka ku rwego rwa Afurika. Rayon Sports izwi ku izina rya gikundiro yavuye ku mwanya wa 75 igera ku mwanya wa 36, ikipe mukeba wayo bahora bahanganye APR FC yagumye ku mwanya wa 49 mu makipe akomeye ku mugabane wa Afurika.

Rayon Sports yaje imbere ya APR FC mu makipe akomeye muri Afurika
APR FC yagumye ku mwanya wa 49

Iki kinyamakuru ‘Euro Top Teams’ cyasohoye urutonde rw’uko amakipe ahagaze ku mugabane wa Afurika hagendewe ku musaruro yatanze mu mwaka w’imikino ushize.

Ubusanzwe urutonde rw’uko amakipe y’ibihugu ahagaze rukorwa rukanatangazwa na FIFA ntabwo urutonde rw’amaclub ijya irukora ahubwo rutangazwa n’urubuga mpuzamahanga ruzwi mu gutangaza intonde z’uko amakipe ahagaze mu mikino yose.

Al Ahly Sporting Club yo mu Misiri niyo iyoboye izindi zo muri Afurika n’amanota 1608, ikurikiwe na Tout Puissant Mazembe Englebert yo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yo ifite amanota 1330.

Rayon Sports nyuma yo kwitwara neza ikagera muri ¼ cya “CAF Confederation Cup” 2018, yazamutse imyanya 39 kuko yavuye ku wa 75 ijya ku wa 36, aho ifite amanota 247.

Andi makipe yo mu Rwanda ari kuri uru rutonde ni AS Kigali yaje ku mwanya wa 203, Police FC iri ku mwanya wa 235 na Kiyovu Sports iri ku wa 357.

Andi makipe yo mu karere ka Afurika y’Uburasirazuba azwi aza hafi ni; AS Vita Club yo muri RDC iri ku mwanya wa 10, Young Africans FC yo muri Tanzania iri ku wa 26, Saint-George SA yo muri Ethiopia iri ku wa 27, KCCA iri ku wa 41 naho Gor Mahia FC iri ku wa 42.

IHIRWE Chriss


IZINDI NKURU

Leave a Comment

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.