Diamond yanenze imikoranire ya Perezida Magufuli n’abahanzi, agaragaza urukumbuzi rw’uwo yasimbuye


Ubwo uwahoze ayobora Tanzaniya guhera mu mwaka wa 2005 kugeza mu mwaka wa 2015 Jakaya Kikwete yizihizaga isabukuru y’imyaka 67 y’amavuko  kuri iki cyumweru, Diamond Platnumz umwe mu bahanzi bakomoka muri Tanzania bakomeye ku mugabane wa Afurika  yamwoherereje ubutumwa amubwira ko we n’abahanzi bagenzi be bamukumbuye ndetse ko hari ibintu bimwe na bimwe babonaga ubu batakibona, Mu butumwa yashyize kuri Instagram, Diamond yanenze imikoranire ya John Pombe Magufuli n’abahanzi, avuga ko baheruka kubaho neza ku ngoma ya Kikwete.

Diamond yamwandikiye ati “Umubyeyi w’abanyamuziki ba Bongo Flava … turagukunda kandi turagukumbuye (akoresha utumenyetso tugaragaza agahinda n’amarira), urubyiruko rw’ubu tubwirwa ko ntacyo tumaze tunabwirwa ko tudakenewe mu bikorwa byo kwamamaza, ntabwo duhabwa agaciro. Icyo twavuga turagushimira n’ubwo tubabaye”.

Diamond yatangaje ko ku ngoma ya Kikwete aribwo abahanzi ba Tanzania bahabwaga agaciro

Diamond nubwo yavuze ibi, ni umwe mu bahanzi bakundwa na Magufuli kuko muri Werurwe 2017 yigeze kumutungura ahamagara mu kiganiro yari yatumiwemo kuri Televiziyo Clouds Tv, amusaba gushyigikira umuziki.

Diamond yagaragaje urukumbuzi afitiye Kikwete

Gusa ntiyoroheye abahanzi kubera ibiyobyabwenge ndetse hari indirimbo zimwe na zimwe ubu zahagaritswe gucurangwa, bivugwa ko zihabanye n’umuco wa Tanzania.  Hari kandi amategeko ahana abashyira amashusho y’urukozasoni ku mbuga nkoranyambaga.

 

Teta Sandra


IZINDI NKURU

Leave a Comment

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.