Abanyeshuri basaga 90 bo muri EAV Ntendezi birukanwe


Abanyeshuri basaga 90 biga mu mwaka wa 6 w’ibaruramari n’icungamutungo  (compabilite) muri EAV Ntendezi mu Karere ka Nyamasheke bamaze kwirukanwa mu gihe kitazwi kubera kwanga guhinga.

Ni mu gihe  ahubwo aba banyeshuri basabaga ko bafashwa gutegura ikizamini cya Leta giteganijwe vuba dore ko bari mu mwaka wa nyuma, ahubwo bo bagahatirwa isuka, akaba ari nabyo byaviriyemo bagenzi babo kwirukanwa.

Ubuyobozi bwa EAV Ntendezi bwirukanye abanyeshuri basaga 90

Aba banyeshuri birukanwe bakaba batangaje ko kuwa mbere, ngo nabwo biriwe mu murima, hanyuma biga kuwa  kabiri none ngo bongeye kubasaba guhinga aho kwiga.

Icyifuzo cy’aba banyeshuri ni uko ahubwo bafashwa gutegura ikizamini cya leta, ngo dore ko kwiga aribyo biba byarabavanye iwabo, ndetse baba bafite n’inshingano bahawe bagomba kubahiriza, bakazahinga nyuma.

Umuyobozi w’ishuri rya  EAV Ntendezi Ndashimye Leonce yemeza ko yirukanye aba banyeshuri  biga mu mwaka  wa  6 w’ibaruramari n’icungamutungo kuko bafite agasuzuguro, aho yemeje ko ubuyobozi bw’ishuri bwabatumye gukora imirimo y’amaboko yo gutunganya umurima wo  guteramo imyaka y’ishuri bakabyanga hanyuma bagahita batumwa ababyeyi.

Zimwe mu mpamvu aba banyeshuri bavuga ko zatumye banga  gukora ngo  ni  uko ntamwanya bari bafite  wo  gukora iyo mirimo  kuko bari kwitegura kuzakora ibizamini bya  Leta kubera iyo mpamvu ngo  ntibabona umwanya wo  kujya gutunganya imirima.

Ubwanditsi


IZINDI NKURU

Leave a Comment

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.