Inzovu za Cote d’Ivoire birangiye zitsindiye amavubi mu rugo


Kuri iki cyumweru  tari ya 9 Nzelii 2018, nibwo inzovu za Cote d’Ivoire zari zacakiranye n’amavubi y’u Rwanda kuri stade Regional i Nyamirambo, imbere y’abafana benshi ibitego bibiri bya Côte d’Ivoire kuri kimwe cy’amavubi, uyu mukino ukaba uri mu rwego rwo gushaka itike y’igikombe cya Afurika kizabera muri Cameroun umwaka utaha.

Ikipe ya Cote d’Ivore mbere yo gucakirana n’amavubi

Muri uyu mukino igitego cya 1 cya Cote d’Ivoire cyavuye ku burangare bw’umuzamu w’amavubi Kwizera Olivier washatse gucenga Rutahizamu wa Cote d’Ivoire Jonathan Adjo aba amwambuye umupira nibwo yatsindaga igitego cya mbere.

Igice cya kabiri kigitangira, Côte d’Ivoire yari yamaze kuzamura icyizere cyane, yinjiye mu mukino vuba inabona amahirwe yo gutsinda igitego cya kabiri cyinjijwe na Max Alain Gradel wa Toulouse FC mu Bufaransa.

Kagere Medy nyuma y’imyaka 4 yatsindiye amavubi igitego 1

Rutahizamu Kagere Meddie wahamagawe mu Mavubi bwa mbere nyuma y’imyaka ine yarambuwe ubwenegihugu, yaje guhagurutsa abafana abagarurira icyizere atsinda igitego cyiza ku mupira yari ahawe na Ombolenga Fitina.

Ikipe y’amavubi mbere yo gucakirana inzovu za Cote d’Ivoire

Kuba ikipe y’u Rwanda amavubi itsinzwe uyu mukino bivuze ko u Rwanda ari rwo rwa nyuma mu itsinda kuko Centre Afrique na Guinea n’ubwo zitarakina umunsi wa kabiri zari zabonye amanota atatu ku munsi wa mbere.

 

NIYONZIMA Theogene


IZINDI NKURU

Leave a Comment

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.