Abanyarwanda birukanywe muri Tanzania bacumbikiwe i Bweramvura baratabaza


 

Hashize imyaka itanu buri kwezi aba banyarwanda bagera ku 193 biganjemo abana n’abageze mu zabukuru, birukanwe muri Tanzania batujwe mu Mudugudu wa Gitega mu Kagari ka Bweramvura mu Murenge wa Jabana ho mu Karere ka Gasabo, bavuga ko bagiye kwicwa n’inzara kuko bamaze amezi abiri badahabwa ibyo kurya, kuko ubusanzwe bajyaga bahabwa ibyo kurya bigizwe n’ibiro 10 by’akawunga n’ibiro bitandatu by’ibishyimbo kuri buri muntu, ibi nibyo bakuramo isabune, amavuta, umunyu n’ibindi bakeneye birimo no kugura umuriro w’amashanyarazi.

Aba banyarwanda birukanwe muri Tanzania baratabaza

Bavuga ko amezi abaye abiri batabihabwa bikaba byaragize ingaruka zitandukanye ku buzima bwabo. Umwe mu baganiriye na TV1 yagize ati “Dufite inzara nyinshi, turi mu mazu meza pe barayaduhaye, ariko aya mazu ntiwakuraho itafari ngo uritekere umwana.”

Undi ati “Ejobundi abana bafashwe n’ inzoka zo mu nda zabuze icyo kwakira, ngiye kwa muganga barambwira ngo abana ntacyo barwaye ntinya kubwira abaganga ko abana ari inzara bafite.”
Aba baturage bifuza gufashwa kwifasha aho guhora bategeye amaboko leta.

Umuyobozi w’Akarere ka Gasabo, Rwamurangwa Stephen, yavuze ko impamvu batarahabwa ibyo kurya ari uko mu ntangiriro z’umwaka w’ingengo y’imari hakunze kubaho ikibazo cyo gutinda gusohoka kw’amafaranga. Ati “Aya mezi ya mbere abiri y’umwaka w’ingengo y’imari haba hari ibibazo by’amafaranga, ubundi rero dusaba umurenge ko rwiyemezamirimo uba yaratsindiye isoko akomeza agaha abaturage ibiryo noneho tukazamwishyura.”

Yakomeje avuga ko ubwo iki kibazo bakimenye bagiye guhita baha aba baturage ibyo kurya.
Ku birebana no kuba aba baturage bafashwa kwifasha, Rwamurangwa yavuze ko bitarenze uyu mwaka w’ingengo y’imari, bazaba bahawe umushinga uzabafasha kwibeshaho.Ati “Hari umushinga dushaka kubakorera w’ubworozi bw’inkoko za kijyambere tubacutse noneho basigare birwanaho nk’abandi banyarwanda bose.”

Muri Mutarama Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu Francis Kaboneka, yavuze ko nyuma yo kubashakira aho gutura, leta iri gushaka uko yagurira ubutaka bwo guhinga abanyarwanda bahungutse mu bihe bitandukanye.
Yakomeje avuga ko Leta irimo kwiga n’uburyo abatuye aho batabona ubutaka bwo guhinga bakorerwa imishinga ibyara inyungu nk’ubworozi bw’amatungo magufi cyangwa bagashakirwa ubundi buryo bushobora gutuma babona ibibatunga.

Ubwanditsi

 


IZINDI NKURU

Leave a Comment

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.