Ubuzima n’amateka by’umuhanzi Diamond Platnumz


Nasib Abdul Juma uzwi ku izina ry’ubuhanzi nka Diamond Platnumz akaba ari umwe mu bahanzi bakomeye muri aka Karere ndetse no muri Afrika muri rusange uyu munsi tukaba tugiye kubabwira amwe mu mateka y’uyu muhanzi.

Nasib Abdul Juma Uzwi ku izina rya Diamond Platnumz akaba ari naryo zina riribukoreshwa cyane akaba yaravukiye i Dar es Salaam muri Tanzania mu gace kitwa tandale taliki ya 2 ukwakira 1989 kuri ubu akaba afite imyaka 29 y’amavuko.

Umuhanzi Diamond

Umuryango wa Diamond

Mu buzima busanzwe Diamond akaba avuka mu muryango w’abana batatu aribo Romeo abdul Jones, Esma Platnumz nawe wa gatatu akaba asigaranye umubyeyi we umwe ariwe nyina umubyara witwa sanura kassim.

Diamond akaba yarakuriye mu muryango utifashije aho we n’abavandimwe be na mama wabo biberaga kwa sekuru kubera ibibazo nyina yari afitanye na se bityo bafata iya mbere baramuhunga.

Ubuzima Bwe busanzwe.

Diamond akaba akunda gusabana n’incuti ze cyane aho akunda gukora ibirori iwe mu rugo agatumira incuti ze bagasabana ndetse avuga ko ari cyo kintu kimushimisha cyane hanze y’umuziki.

Nubwo hari benshi bakeka ko uyu muhanzi yaba ari umwiyemezi bitewe nuko bamubona, ibi bihabanye cyane nuko uyu musore ateye kuko mu buzima busanzwe acisha make.

Ubuzima Bw’urukundo.

Nk’ibindi byamamare byinshi Diamond azwiho kuba yarakundanye n’abakobwa benshi barimo Penny, miss Wema sepetu, Zari hassan babyaranye abana babiri ariko bakaba baratandukanye, n’abandi.

Duhereye kuri Wema Sepetu wabaye nyampinga wa tanzania muri 2006 akaba yaragiranye ibihe byiza by’urukundo na Diamond dore ko bakundanye igihe kinini ndetse rimwe barashwanaga ubundi bakongera bagasubirana.

Nyuma Bombi baje gutandukana. gusa bemeza ko babyumvikanyeho kugira ngo buri wese abashe gukora neza akazi ke haba kuri Wema Sepetu ndetse no ku ruhande rwa Diamond, gusa nyuma baje kongera gukozanyaho Wema Sepetu atangariza itangazamakuru ko Diamond atabyara ibintu byababaje uyu muhanzi cyane nawe ahita ashyira hanze uyu mukobwa ko yamuteye inda akayikuramo inshuro nyinshi bituma kuri ubu basigaye barebana nk’ipusi n’imbeba.

Umuhanzi Diamond akiri mu rukundo na Wema Sepetu

Tugiye kuri Penny we bakaba barakundanye igihe gito ubwo Diamond yari yashwanye na Wema sepetu ku nshuro ya mbere nubwo batarambanye cyane bitewe nuko baje gusanga bafitanye isano Penny akaba yarakundwaga na nyina wa Diamond cyane ndetse akaba yarifuzaga ko ariwe wazamubera umukazana.

Nyuma yo kumenya ko bafite icyo bapfana baje guhagarika iby’urukundo rwabo ndetse basaba imbabazi umuryango nyuma kubera ko banaryamanye batazi ko bafite icyo bapfana bahita bahagarika n’urukundo rwabo.

Mu mpere za 2014 nibwo Diamond yatangiye gukundana na Zari Hassan nawe wari umaze iminsi mike atandukanye n’umugabo we nyakwigendera Ivan semwanga ahita amusimbuza Diamond, kubera uburyo bose ari ibyamamare urukundo rwa Diamond na Zari bombi batangira kuvugwa mu itangazamakuru bavugwa ku bintu bitandukanye gusa bakomeza kubyirengagiza barushaho gukundana ndetse banabyarana abana 2 baje asanga abandi bana 3 Zari yabyaranye n’umugabo we wa mbere.

 

Diamond yanakundanye n’umunyamiderikazi Zari nawe baratandukanye ariko babyaranye 2

 

Diamond na Zari hamwe n’abana babyaranye mbere yo gutandukana

Ubuzima bw’umuziki

Tugiye mu buzima bw’umuziki Diamond akaba yarakuze akunda umuziki no kubyina cyane gusa bitewe nuko yavukiye mu muryango utishoboye byaramugoye nyuma yo kurangiza amashuri yisumbuye muri 2006 nibwo yatangiye gukora ibintu bitandukanye birimbo ubucuruzi bw’imyenda izwi nka caguwa , gufotora n’ibindi gusa ntibyamuhira kugeza ubwo yibye umukufi wa zahabu wa mama we kugirango abone amafaranga yo gukora indirimbo ye ya mbere.

Nubwo indirimbo ye ya mbere itigeze imenyekana muri 2009 nibwo Diamond yahuye na Msafiri Peter wemeye kumutera inkunga mu bikorwa bye bya muzika ahita akora indirimbo ye yatumye atangira kumenyekana yitwa “Nenda Kamwambie” ivuga ku nkuru mpamo yamubayeho aho umukobwa yamubenze kubera ubukene.

Diamond muri muzika ye yigaruriye imitima y’abatari bake

Nyuma yo kubona umuterankunga Diamond yahise ashyira hanze album yise Kamwambie muri 2010 atangira gukundwa cyane muri Tanzania ndetse bamwe mu bahanzi bari bakomeye icyo gihe batangira kumutinya barimo Alikiba, Mr blue n’abandi.

Nyuma ya 2010 Diamond yakoze indi album yise lala salama yagiye hanze muri 2012 bituma ahita yigaranzura Alikiba kubera uburyo indirimbo ziri kuri iyi album zakunzwe cyane aha twavuga nka lala salama, nataka kulewa, nataka kesho n’izindi.

Mu myaka yagiye ikurikiraho Diamond yabashije kwegukana ibihembo byinshi muri Kilimanjaro awards birimo best male artist, best song of year n’ibindi.

Nyuma Mu mwaka wa 2014 nibwo Diamond yakoranye indirimbo number one remix na Davido yamubereye urufunguzo rwo kwigaragaza ku rwego mpuza mahanga ndetse bimuha amahirwe yo gutumirwa bwa mbere mu bihembo bya Mtv Awards.

Nyuma ya Number one Remix , diamond akaba yarakoze izindi ndirimbo nka mdogo mdgo, naseema nawe, ntampata wapi n’izindi byatumye yigaragaza ku ruhando mpuza mahanga ndetse atsindira ibihembo byinshi nka Mtv Wordwide act, MTv african Act n’ibindi byinshi.

Kugeza kuri ubu Diamond akomeje kuba icyamamare, aho yigaruriye imitima y’abatari bacye  yaba mu bakuze ndetse n’urubyiruko.

 

NYANDWI Benjamin

 


IZINDI NKURU

Leave a Comment

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.