Kutaganira n’ababyeyi bibashora ku mbuga nkoranyambaga ariho benshi bahurira n’ibibazo binyuranye


Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa AJPRODHO Ihuriro ry’urubyiruko ruharanira uburenganzira bwa muntu, Antony Businge, avuga ko ibiganiro bagiranye n’urubyiruko rwo mu Turere dutandukanye tw’u Rwanda yakoreye ibyo biganiro mu Turere twa Gatsibo, Nyagatare na Rulindo, rwagaragaje ko amakuru mu ikoranabuhanga rya Interinete, aho yagize ati “Urubyiruko ruhamya ko ababyeyi bataruha umwanya ngo baganire kuko baba bagiye mu mirimo yo gutunga ingo. Icyo bakora rero bajya ku mbuga nkoranyambaga zitandukanye gushaka amakuru ku mibonano mpuzabitsina kuko ababyeyi babo bataba babaganirije.

Uyu muyobozi wa AJPRODHO yashimangiye ko urubyiruko rureba amafoto n’amafirime y’urukozasoni, nabo bakajya kwigana ibyo babonye ntibateganye ko byabagiraho ingaruka. Ni bwo rero muri uko gushaka kwimara amatsiko bamwe baterwa inda zitateganyijwe, ni ikibazo gikomeye haba mu mijyi no mu cyaro.

Claude Uwanone ufite imyaka 18 yemeje imbuga nkoranyambaga zoroheje ibintu, aho yagize ati “internet idufasha kumenyana na bagenzi bacu ndetse tukanamenya uko abasitari bo hanze babaho, gusa kuri bashiki bacu ni ikibazo kuko bahamenyenira n’abantu batandukanye bigatuma hari bamwe bahashukirwa bakishora mu mibonano bamwe bakahatererwa inda ndetse bakanduriramo n’indwara zinyuranye na SIDA idasigaye”.

Imbuga nkoranyambaga zemejwe nka kimwe mu bishora urubyiruko mu ngeso mbi z’ubusambanyi

Umukozi wa Rwanda Women’s Network, Annette Mukiga yashimangiye ko ababyeyi bakagombye kuva mu bya kera byo kumva ko kuvuga ku myororokere ari ishyano, yagize ati “Ababyeyi na sosiyete nyarwanda muri rusange ntibakunda kuvuga ku mibonano mpuzabitsina baganiriza abana. Ni ikibazo dukwiriye kuva mu bya kera tukerura tukabibaganizaho kuko kubura amakuru ari byo bituma bayishakira, bakayahabwa nabi ari byo bibakururira guterwa inda”.

NYANDWI Benjamin


IZINDI NKURU

Leave a Comment

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.