Urugendo rwo kwiyamamariza kuyobora OIF rurakomeje kuri Minisitiri Mushikiwabo


Minisitiri Mushikiwabo Louise ari mu ngendo zigamije gushaka amajwi yo kuyobora OIF. Yageze muri Roumanie ku wa 25 Kanama 2018, avuye muri Arménie. I Bucharest, Mushikiwabo yaganiriye na Sergiu Nistor uhagarariye Perezida wa Roumanie muri OIF, mbere yo guhura na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga muri Roumanie, Teodor Meleșcanu.

Minisitiri Mushikiwabo Louise akomeje gahunda zo kwiyamamariza kuyobora OIF

Minisitiri Teodor Meleșcanu yashimye ubumwe buranga Afurika kuri we  ubu bumwe butanga icyizere ku ntego za OIF zo kubaka ubushobozi bwo kuganira no gukorana hagati y’ibihugu by’ibinyamuryango. Yagaragarije Mushikiwabo ibyo Roumanie ishyize imbere birimo guteza imbere ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye, ikoranabuhanga, kuzamura Ururimi rw’Igifaransa no gusangizanya ubunararibonye hibandwa mu guha abanyeshuri amahirwe yo kwiyungura ubumenyi.

Mu mishinga Mushikiwabo yagaragaje nk’iturufu mu kwiyamamaza kwe ikubiye mu nkingi enye zirimo kuzamura Ururimi rw’Igifaransa, guhanga imirimo mu rubyiruko, kongerera Umuryango wa Francophonie icyizere ugirirwa no gusangizanya ubunararibonye.

Minisitiri Mushikiwabo ari kumwe na mugenzi we wo muri Roumanie Teodor Melescanu

Inama rusange y’Abakuru b’ibihugu na za Guverinoma bigize OIF izabera i Erevan muri Arménie ku wa 11-12 Ukwakira 2018, ni yo izaberamo amatora y’Umunyamabanga Mukuru mushya.

Umuryango wa Francophonie washinzwe mu 1970, uhuza ibihugu bivuga Ururimi rw’Igifaransa. Igenzura riheruka mu 2014 ryerekanye ko kivugwa na miliyoni 274 mu migabane itanu y’Isi.

Mushikiwabo ahanganye n’Umunya-Canada Michaëlle Jean w’imyaka 60, usanzwe ari Umunyamabanga Mukuru wa OIF guhera mu mwaka wa 2015.

 

HAGENGIMANA Philbert

 


IZINDI NKURU

Leave a Comment

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.