Gasabo: Abakandida depite ba FPR bijeje abaturage kurushaho kubegera


 

Ejo hashize kuwa 25 kanama nyuma y’igikorwa cy’umuganda nibwo igikorwa cyo kwamamaza abakandida depite ba FPR hamwe n’abo bifatanyije biyamamarije mu Karere ka Gasabo, ahahuriye Imirenge itatu ariyo Nduba, Jabana hamwe na Gatsata, iki gikorwa kikaba cyabereye Ibweramvura mu Murenge wa Jabana, aho abakandida depite bijeje urubyiruko rudafite akazi kuruhangira imirimo ndetse no kurushaho kwegera abaturage, mu rwego rwo kubakemurira ibibazo mu buryo bwihuse. aba bakandida depite banibukije abaturage ibyiza by’iterambere bagejejweho na FPR Inkotanyi birimo viyupi na gahunda ya gira inka n’izindi .

 

Abaturage bijejwe ko nibatora abakandida depite ba FPR Inkotanyi bazarushaho kubegera no gukemura ibibazo

Umushyitsi mukuru muri iki gikorwa cyo kwamamaza abakandidda depite ba FPR Inkotanyi Mayor w’Akarere ka Gasabo Rwamurangwa Steven yasabye abari bitabiriye iki gikorwa kuzitabira ku bwinshi igikorwa cy’amatora kizaba ku ku itariki ya 3 Nzeri, anabasaba gutora abakandida depite ba FPR Inkotanyi.

Muri Gasabo abaturage bari bitabiriye ari benshi ibikorwa byo kwamamaza abakandida depite ba FPR Inkotanyi

Rwamurangwa yagize ati “FPR Inkotanyi ifite gahunda yo guteza igihugu imbere ndetse n’abanyarwanda, habaho gukomeza kwagura ibikorwa remezo kurushaho”.

Mayor Rwamurangwa yanijeje abaturage ko haramutse hatowe abakandida depite ba FPR Inkotanyi  barushaho kwegera abaturage mu rwego rwo kumva ibyifuzo byabo.

 

NIYONZIMA Theogene


IZINDI NKURU

Leave a Comment

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.