Mu Murenge wa Rubavu havumbuwe ibisasu 58


Mu nkengero z’Umujyi wa Rubavu mu Mudugu wa Gafuku Akagari ka Gikombe Umurenge wa Rubavu mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki 20 Kanama 2018 havumbuwe ibisasu 58 by’amoko atandukanye byari bitabye mu butaka.

havumbuwe ibisasu 58 muri Rubavu

Perezida w’Inama Njyanama y’aka Kagari yabwiye itangazamakuru ko umuturage wabonye ahari ibi bisasu yarimo acukura itaka ryo guhoma inzu maze abonye icya mbere ahita atabaza ubuyobozi nabwo bugahamagaza ingabo.

Ubwo ingabo zageraga ahari habonetse igisasu bacukuye bagenda babona ibindi byinshi kugeza bageze kuri 58, uriya muyobozi akaba yemeje ko aha hantu ari inshuro ya gatatu hataburuwe ibisasu kuva Jenoside yarangira.

Avuga ko amakuru bafite ari uko aha ingabo za FAR ubwo zariho zirwana n’Inkotanyi zahashyize ibirindiro (position), ngo bakeka ko zitsinzwe zasize zitabye ibi bisasu maze zigahungira hakurya i Goma.

Kugeza ubu ngo nta kizere bafite ko ibisasu bishizemo hano bakaba basaba ingabo gukora igenzura ryimbitse kuri aka gasozi bareba ko nta bindi bisasu bihatabye.

 

NIKUZE NKUSI DIANE


IZINDI NKURU

Leave a Comment

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.